Imigani y'abantu n'abandi
Soma iyi migani igaragaza imibereho n'imibanire y'abantu. Urumva uko uburyo umuntu abayeho cyangwa abanye n'abandi bumugiraho ingaruka, bitinze cyangwa bitebutse. Uzumvamo kandi ko abantu b'ingeri zose: abagiraneza, abanyabwenge, incakura, abumva nabi, indashima ... bahozeho. Uzabigireho gushishoza no kwihatira kwirinda guhemuka, kuko ari wo muti w'ubutindi.